Uyu munsi sindi umunyamakuru, ndi umuntu uremerewe n’agahinda
Posted on April 11, 2025Written by Fils Lambert IRATURINZE
Ndi umunyamakuru. Maze imyaka mvuga inkuru, nsobanura ibyabaye, nshyira imibare hamwe, mvugana n’inzego zitandukanye. Ariko uyu munsi, inkuru ndabagezaho si nshoboye kuyivuga nk’uwanditse igitabo. Uyu munsi ndavuga nk’umuntu. Nk’umubyeyi. Nk’umutima waremerewe.
Izina rye ni Abizera Marie Assoumpta, afite imyaka 27. Yaturutse i Muhanga, aje gushaka akazi i Rusizi aho yakoraga mu ruganda rwa CIMERWA, acumbitse wenyine mu Kagari ka Shara. Ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, yafashwe n’inda ahamagara inshuti ye ngo imuherekeze ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha.
Yagezeyo, baramwakira. Mu masaha y’ijoro, abyara uruhinja ku buryo busanzwe. Yari amaze gukora igikorwa gikomeye—kubyara, guha ubuzima. Ariko nyuma y’amasaha make, ibintu birahinduka. Abizera afata uruhinja yari amaze kwibaruka, araruniga, arwicira mu murima w'amateke, aho RIB yamusanze yihishe afite umurambo mu ntoki. Umwana we. Umwana yari amaze amasaha make ahaye ubuzima.
Uyu munsi sindi umunyamakuru—ndi umuntu wababajwe no kumva ko umubyeyi yishe umwana yibyariye. Umwana utaranigeze arira kabiri. Umwana utaranamenye isi. Abizera ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi. Ibi byabaye isomo rikomeye ku muryango nyarwanda.
Buri wese arabaza: Kuki? Ni iki cyamugejeje aho? Ipfunwe, kwiheba, gutinya ubuzima? Ntabwo turi hano ngo tumucire urubanza. Ariko turi hano nk’abantu bumva uburemere bw’icyaha cyakozwe. Umwana yavutse yizeye urukundo, ariko yakiriwe n’amaboko y’urupfu.
Hari benshi babyara batiteguye, benshi bafite ibikomere bitavugwa. Ariko igisubizo si ukwica. Igisubizo ni ukuganira, gusaba, gutabaza, no kwegera abafite ibibazo. Umuryango nyarwanda ukeneye kuba hafi y’abari mu kaga—kuko hari igihe umuntu atababarizwa ku mubiri, ahubwo ataka atavuze.
Uyu munsi sindi umunyamakuru. Ndi umuntu ureba ibye agaceceka, ariko umutima we ukarira. Iyi nkuru ni iyo kwibutsa ko ubuzima bufite agaciro—no ku mwana utarabasha kuvuga.
Comments