Rutare Pierre: Intwari yibagiranye, Se wa Stromae n’umunyabwenge w’inararibonye wishwe muri Jenoside
Posted on April 10, 2025Written by Fils Lambert IRATURINZE
Hari abantu badakunze kuvugwa cyane, ariko iyo utangiye gusoma amateka yabo, usanga barasize umurage w’agaciro gakomeye. Rutare Pierre ni umwe muri bo. Izina rye ntirishobora guhita ryumvikana cyane mu matwi ya benshi, ariko ubwo wumva ko ari Se w’umuhanzi mpuzamahanga Stromae, umutima utangira gutera udatuje. Ariko si ibyo gusa. Rutare yari umuntu wihariye mu bwenge, impano, urukundo n’iyitangira ry’igihugu cye. Kumenya ubuzima bwe ni nko gusoma igice cy’igitabo cyanditswe mu marira, icyizere, no guhangana n’akarengane.
Yavutse mu 1958 avukira i Nyamirambo i Kigali, nyuma yimukira mu karere ka Rulindo aho yakuriye. Ku myaka ye y’ubuto, Rutare yagiye akunda kugaragaza ubwenge budasanzwe. Abo biganye bavuga ko yari umuhanga cyane mu mibare n’ubugenge, kandi ko yakundaga gufasha abandi banyeshuri aho yabaga yiga. Ariko nubwo yari intiti, akenshi yabangamirwaga n’irondabwoko – yari Umututsi, bikaba byaramubujije amahirwe menshi akwiye.
Mu 1978, Rutare yafashe icyemezo gikomeye: gusiga igihugu cye agana mu Bubiligi, ashaka amahirwe yo kwiga no kubaho mu buryo butamukumira. Mu Bubiligi, yigaga amasomo akomeye y’ubwubatsi (Civil Engineering) ku manywa, nijoro akajya gukora kuri sitasiyo ya essence kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ishuri. Ubu ni ubuhamya bukomeye bw’umuhate, ubwitange n’inzozi z’umusore wifuzaga guhindura ubuzima bwe n’ubw’abandi.
Ubwo Stromae yavukaga mu 1985, Rutare yari agikora mu Bubiligi. Baje guhura bwa mbere Stromae afite imyaka itatu, ubwo we na nyina basuraga Se mu Rwanda mu mwaka wa 1990. Nubwo batamaranye igihe kirekire, iyo myaka mike bamaze baziranye yasize igikomere cyimbitse ku mwana, ku buryo nyuma y’imyaka, Stromae yanditse indirimbo imuririmba yise “Papaoutai” (Papa ari he?), ishushanya icyuho cy’umubyeyi utari kumwe nawe ariko amukumbuye.
Rutare Pierre yari umugabo w’impano zitabarika. Yaranzwe no kuba intiti mu bwubatsi, ari nawe wubatse imwe muri rond point nini ziri mu Mujyi wa Kigali. Yashinze Kompanyi ye bwite yitwaga B2G (Bureau de Deux Génies), izina ryavugaga byinshi ku bitekerezo by’uyu mugabo.
Ariko ubuzima bwe ntabwo bwagarukiye gusa ku kubaka amazu n’imihanda. Yari n’umukinnyi w’umukino w’amaboko (Basketball) w’umuhanga. Yabaye muri équipe yitwaga Inkuba, aho yari n’umuyobozi wayo, mbere y’uko ashinga ikipe ye bwite ayita nka Kompanyi ye: B2G Basketball Team, aba umuterankunga ndetse n’umutoza w’iyo kipe. Rutare ntiyari umuntu wicara; yabaye intwari mu myuga yose yashyizemo umutima.
Ubwo yari mu Rwanda, Rutare yaje gushaka undi mugore babyarana abana bane, barimo Cyusa Ibrahim, na we waje kwamamara mu ruhando rwa muzika Nyarwanda. Abamuzi bavuga ko Rutare yari umuntu uciye bugufi, wicisha bugufi nubwo yari umuhanga cyane. Yubakaga inzu, ariko akanubaka abantu, akanabashishikariza kwizera ko bashobora kugera kure.
Ibi byose byahagaritswe n’urupfu rubabaje: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rutare yiciwe mu Rwanda, kimwe n’abandi bihumbi n’ibihumbi bazize uko bavutse. Inkuru ye yarazimye mu marira n’umwijima w’ayo mateka mabi. Yasize abana, barimo Stromae utigeze agira amahirwe yo kubana na we no kumumenya neza, nubwo amukumbuye kugeza n’ubu.
Kuri benshi, Rutare ni izina risanzwe. Ariko kuri bake bazi amateka ye, ni nk'igicumbi cy’inzozi z’Intwari itarigeze imenyekana uko bikwiye. Ni urugero rw’umubyeyi wakundaga igihugu, wakundaga umuryango, wakundaga ubuzima – ariko wambuwe byose ataruzuza n’imyaka 40 y’amavuko.
Iyo wumva indirimbo “Papaoutai”, ibamo amagambo y’ihungabana n’agahinda, ntushidikanya ko ari ijwi ry’umwana wakuranye icyuho. Ariko iyo usomye inkuru ya Rutare Pierre, usanga ari ijwi ry’igihugu cyatakaje intiti, impano, umubyeyi, n’umugabo w’icyitegererezo.
Ni ngombwa ko amateka ye atibagirana.
Comments