Urujijo Ku Rupfu rw’Umwana w’Imyaka 7 i Kabgayi

Posted on March 12, 2025
Written by Fils Lambert IRATURINZE

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ikirere cya GS Kabgayi B cyasaga n’icyijimye, si uko imvura yari igiye kugwa, ahubwo ni agahinda kari kateye ku ishuri no mu muryango w’umwana w’imyaka irindwi uherutse kuhapfira. Umwana yaguye mu kigega cy’amazi kidafite igitwikira, ari cyo cyamuviriyemo urupfu rutunguranye. Inkuru y’iki cyago yihuse mu baturage, benshi bagwa mu kantu bibaza uko bishoboka ko ikintu nk’icyo cyaba kuri iki kigo kigisha abana bato.


Ababyeyi b’umwana bararize baratabaza, bashinja ubuyobozi bw’ishuri kudashyira imbere umutekano w’abana babo. "Twabonye umwana yagiye kwiga nk’ibisanzwe, twari tuzi ko ari ahantu hizewe. None badusubije umurambo!" aya ni amagambo yuzuye uburakari yavuzwe na nyina w’umwana mu muhango wo kumushyingura.


Abanyeshuri biganaga na nyakwigendera na bo bavuga ko icyo kigega cyari gisanzwe gihari, ndetse hari n’igihe abana bagikiniragaho, ariko nta watekerezaga ko cyakurura ibyago nk’ibi. "Ntabwo ari ubwa mbere tubonye icyo kigega giteza ikibazo. Kera kabaye, ibintu byagenze nabi!" umwe mu banyeshuri yabisobanuye. Ubuyobozi bw’ishuri bwagerageje kwisobanura, buvuga ko icyo kigega cyari icy’ikigo ariko cyarubatswe kera, ubuyobozi bushya butaramenya neza uko cyifashe. Nyamara, ibi ntibyanyuze benshi, kuko bagaragazaga ko bitumvikana uko abareberera abana baba batazi ibibazo bishobora kubagiraho ingaruka.


Urupfu rw’uyu mwana rukwiye kubera isomo ibigo by’amashuri, ababyeyi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano w’abana. Ese koko, ni ngombwa gutegereza impanuka kugira ngo hakosorwe ibibazo nk’ibi? Ibi byagombye gutuma ibigo by’amashuri byose byongera kugenzura imiterere y’aho abana bigira n’aho bakinira, kugira ngo hirindwe ibindi byago nk’ibi. Ese ubutabera buzaboneka koko, cyangwa se uru rupfu ruzongerwa ku rutonde rw’izindi mpfu z’abana zaranzwe n’uburangare bw’inzego zibishinzwe? Abaturage b’i Kabgayi barategereje igisubizo.


Posted on March 12, 2025
Written by Fils Lambert IRATURINZE

Comments

Soma Izindi Nkuru

MIFOTRA: Ibizamini byongerewe, Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo yatangaje ko abashaka akazi mu nzego za Leta...


Notes, Imfashanyanyigisho, Schemes of Work, Lesson Plans n'ibindi bikenerwa na mwarimu kuva N1 kugeza S6.