Abakozi ba leta
Ministeri Ishinzwe abakozi ba leta n'umurimo yatangaje imenyesha abantu bose bashaka kuba abakozi ba leta ko bagiye kujya bakora ikizami nsuzumabushobozi(Psychometric test) mbere y'ibindi byose.
Ibinyujije ku rukuta rwa X (yahoze ari twitter) minisiteri ishinzwe abakozi ba leta n'umurimo mu Rwanda, yavuze ko abantu bifuza kwinjira mu kazi ka leta bazajya babanza gukora ikizamini cy'isuzumabushozi. yatangaje ko iki kizamini ari cyo kizajya kibanza gukorwa mbere yo kugira ngo hagire ibindi bizamini umukandida yemererwa kwinjiramo
Ni Gute Iki kizamini Kizajya gikorwa
minisiteri y'abakozi yavuze ko Iki kizamini kiza kizajya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online). bavuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza abakandida. bitandukanye n'ibindi bizamini byo kwandika bisanzwe bitangwa na MIFOTRA Psychometric test, ntizajya ikorerwa kuri site runaka, ahubwo umukandida azajya aba yemerewe kuyikorera aho ari hose, icyo asabwa gusa ni ukuba afite Mudasobwa(Computer) ifite Interineti ihagije kandi ari ahantu hatuje.
Ni Nde Uzajya uba Watsinze? Ese agenewe iki?
Ikizamini nsuzumabushobozi kigamije kubanza bareba abakandida bafite ubushobozi mbere yo guhatanira kujya mu mirimo ya leta. Umukandida uzajya uba watsinze iki kizamini ni uzajya uba nibura wagitsinze ku kigero cya 50/100, uyu ni nawe uzajya uba wemerewe gukomeza mu bindi bizamini bisanzwe nka Interview ndetse n'ibisanzwe byo kwandika
Iki kizamini gisanzwe giteganywa mu ngingo ya 7 y'iteka rya perezida No 128/01 ryo kuwa 03/12/2020, ryerekeye ku gushaka abakozi ba leta n'amahugurwa ahabwa abakozi. bagitangira akazi.
Ibi minisiteri ishinzwe abakozi ba leta n'umurimo yabitangaje kuri uyu wambere tariki ya 7 Werurwe 2025, ibinyujije ku rukuta rwabo rwa X
Posted on March 7, 2025
Written by Fils Lambert IRATURINZE
Comments