Ese ubugenzuzi burimo gukorwa ku migendekere ya remedial ku banyeshuri biga mu myaka isoza ikiciro runaka(P6,S3,S6) bugamije? ni iki barimo kureba?
Posted on March 10, 2025Written by Fils Lambert IRATURINZE
Mu itangazo umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA) yandikiye abayobozi b'uturere bose kuwa 28 Gashyantare 2025,abamenyesha ko hagiye gukorwa ubugenzuzi bugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nzamurabushobozi yatangiye gukorwa mu ntangiriro z'igihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri 2024-2025. umuyobozi wa NESA, Dr Bernard Bahati yanditse avuga ko bateguye iki gikorwa cy'ubugenzuzi kandi kikazakorwa kuva muri weekend za tariki 1-2 werurwe 2025 kugeza muri weekend za tariki 29-30 werurwe 2025.
Ubu bugenzuzi buri gukorwa na bande?
NESA yatangaje ko ubu bugenzuzi buzakorwa n'abashinzwe ubugenzuzi ku rwego rw'umurenge(SEIs) ndetse n'abashinzwe ubugenzuzi bw'uburezi ku rwego rw'akarere (DDEs,DDOs), bakazaba barimo bafatanya n'abashinzwe ubugenzuzi bw'uburezi ku rwego rw'igihugu, NESA yavuze ko intego y'ubu bugenzuzi ari ukurebera hamwe imigendekere y'iyi gahunda hakurikijwe amabwiriza yatanzwe.
Hari kwibandwa kuki muri ubu bugenzuzi?
Amakuru FL EduAcademy Journal Yakuye ku bigo byamajize gusurwa, ni uko, aba bagenzuzi bari kureba cyane cyane, ubwitabire bw'abanyeshuri, ubwitabire bw'abayobozi b'amashuri n'abarimu, bagenzura aho bandika ubwitabire bwabo buri ukk baje. Aha bavuga ko, hari aho basanze abarimu baza ari uko isaha yabo yo gutanga isomo igeze, ibi abo bagenzuzi bavuze ko bidakwiye, ahubwo bose bakwiye kujya bagera ku kigo ku masaha yatanzwe kandi bakanatahira ku masaha yatanzwe. Ikindi babonye hari aho abanyeshuri batitabira uko bikwiye ahanini bitewe n'imyumvire y'ababyeyi, bamwe baba bavuga ko ari bwo baba bababonye. Aba bagenzuzi barashishikariza ibigo bifite abana ababyeyi babo bafite imyumvire nk'iyo ko bakaza ubukangurambaga bakamenyesha ababyeyi Intego nyamukuru y'iyi gahunda, bakanabumvisha ko atari uguta umwanya nk'uko babitekereza.
Ibindi birimo kugenzurwa ni imitegurire ya mwarimu, aha bari kugenzura niba mwarimu ategura document zose asabwa mbere yo kwinjira mu ishuri.
muri izo document harimo Lesson Plans, Inshamake y'amasomo ateganywa kwigishwa n'umwarimu n'igihe azabikorera(Scheme of work) Amakayi y'imyitozo n'imikoro, aho bandika amanota abana bagiye bagira mu masuzuma bagiye bakora, n'ibindi. bakanareba
niba abana babona ifunfuro rihagije ku manywa ndetse niba abayobozi b'ibigo banatanga rapport uko bikwiye kandi mu gihe nyacyo.
NESA yavuze ko nyuma y'ubu bugenzuzi hazahuzwa amakuru, ndetse hazanakorwa inama ku wa 31 werurwe mu turere twose tw'igihugu
kugira ngo harebwe ibyavuye muri ubu bugenzuzi.
Posted on March 10, 2025
Written by Fils Lambert IRATURINZE
Soma Izindi nkuru
Kanda hano hano usome izindi nkuru
Comments