Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri NESA, cyatangaje ko cyateguye igikorwa cy'ubugenzuzi ku myigishirize y'indimi.
Posted on March 9, 2025Written by Fils Lambert IRATURINZE
Ibi NESA yabitangaje ivuga ko ubwo bugenzuzi buzakorerwa mu mashuri abanza yo muri buri karere, kandi buzakorwa n'abagenzuzi b'uburezi mu mirenge (SEIs) ndetse no mu turere. ubwo bugenzuzi bukaba buzakorwa kuva tariki 9 Werurwe kugeza tariki 21 werurwe 2025 iminsi ya wikendi(weekend) itabariwemo.
Uku niko itangazo rivuga
NESA
National Examination and School Inspection Authority
Kigali, ku wa 07/02/2025
Nomero: 2503/NESA/2025
Madamu/Bwana Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Madamu/Bwana Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Impamvu: Ubugenzuzi ku myigire n’imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza.
Madamu/Bwana Muyobozi,
Nshingiye ku iteka rya Perezida No 121/01 ryo ku wa 15/10/2020 rishyiraho Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) mu ngingo yaryo ya 6
igena inshingano za NESA;
Mu rwego rwo gukomeza gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA),
cyateguye igikorwa cyo kugenzura imyigire n’imyigishirize y’Indimi (Kinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza) mu mashuri abanza yo muri buri Karere,
hagamijwe kureba uko asohoza inshingano zayo, niba abarimu bafite ubumenyi butanga ireme, niba abanyeshuri bahabwa ubumenyi bukwiye,
niba ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’abanyeshuri bahabwa inama ndetse hanakorwa ubuvugizi ku nzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere
ireme mu myigire n’imyigishirize y’izo ndimi.
Kubera izo mpamvu zitandukanaye, mbandikiye mbasaba kwemera Abagenzuzi b’Uburezi mu Mirenge (SEIs) ndetse n’abakozi bo mu ishami ry’Uburezi aribo:
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere n’abakozi bashinzwe uburezi mu Karere (DDE na DEOs), kuzafatira n’abagenzuzi b’Uburezi ku rwego rw’Igihugu muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi giteganyijwe kuva ku wa 09 Werurwe kugeza ku wa 21 Werurwe 2025, iminsi 10 ku va ku wa Gatandatu no ku cyumweru itabarwa.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara Bwana Kavutse Augustine Vianney (Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi bw’Ibanze n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri) kuri telefone 0785230769 no kuri email: vkavutse@nesa.gov.rw
Mugire amahoro n’imigisha!
Dr. Bernard Bahati
Umuyobozi Mukuru wa NESA
Bimenyeshejwe:
Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi
Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Madamu/Bwana Guverineri w’Intara (Bose)
Madamu/Bwana Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi
Bwana Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NESA
National Examination and School Inspection Authority
P.O. BOX 1382
Kigali, Rwanda
Toll-Free No.: 9070
Email: info@nesa.gov.rw
Website: www.nesa.gov.rw
Posted on March 9, 2025
Written by Fils Lambert IRATURINZE
Comments